Kuwa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2014, mu Bwongereza mu mujyi wa Coventry, ihuriro ry'Abanyarwanda bibumbiye muri "West Midland-Rwandese Community Association" (WM-RCA) batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Iki gikorwa cyaranzwe no gucana urumuri rw'icyizere rugomba kuzenguruka igihugu cyose rukazabagera mu mujyi wa Birmingham kuwa 12 Mata 2014, ahazacanwa urumuri rw'icyizere ku munsi nyamukuru w'icyunamo ku nshuro ya 20 ku banyarwanda baba mu Bwongereza.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuroya 20 byatangiye i Coventry muri West Midland bizarangwa no kuvuga ku mateka yaranze Jenoside muri Mata 1994, kwerekana filime zitandukanye zivuga kuri Jenoside, gutegura ibikorwa byo kwibuka hirya no hino mu mijyi itandukanye igize igice cya Midland, muri za kaminuza zitandukanye zo muri ako karere nka Birmingham University, Coventry University, University of Warwick, ndetse no gutanga ubutumwa bw'icyizere.

 

Umuyobozi mukuru wa WM-RCA, Bosco Ngabonzima yasobanuye ko "Urumuri Rutazima" ari urumuri rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'ubutwari no kwigira Abanyarwanda bagaragaje mu myaka 20ishize haba mu Rwanda ndetse n'aho batuye mu mahanga.

Ngabonzima yagize ati "Kwibuka ku nshuro ya 20 ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo Abanyarwanda bakoze mu myaka 20 ishize ; mu gihe twibuka ni uguha icyubahiro abacu twabuze kandi tugakura isomo mu byabaye ntibizongere ; kandi tugomba kugira ubumwe bugararagaza ugukomeza umutsi n'ubushake bw'Abanyarwanda mu kongera kubaka igihugu cyacu ; giha amahirwe umuturarwanda wese aho ava akagera ; byashobotse kubera ubuyobozi bwiza."

Yibukije kandi ko abantu barenze miliyoni bishwe mu Rwanda mu 1994. Herekanwe filime ivuga ku mateka y'u Rwanda, imvo n'imvano Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'ukuntu u Rwanda nk'igihugu cyari cyasenyutse kugera ku muyonga cyashoboye kwiyubaka, ubu mu myaka 20 gusa kikaba ari igihugu cy'intangarugero muri Afurika mu mihigo yose. Urumuri rw'icyizere rukaba rugaragarira mu maboko ndetse n'ubushake bw'urubyiruko mu kongera kubaka Rwanda rushya.

Ngabonzima yasoje agira ati "Umwaka wa 2014 uzarangwa no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka inzirakarengane zayo, kwifatanya n'abacitse ku icumu, ndetse no gushyira hamwe hagamijwe ko amateka nk'aya atazongera kubaho ukundi, yaba mu Rwanda cyangwa ahandi hose."

Ibyo bikorwa bikaba bizakomeza kandi mu bice bitandukanye bya Midland cyane cyane mu mashuri ndetse na za kaminuza kuzageza ku munsi wo kwibuka Bwongereza bwose mu gikorwa kizabera mu mujyi wa Birmingham kuwa 12 Mata 2014.

Genocide

genocide-2In 1994, over a million peoples, Tutsis and moderate Hutus were killed in just 100 days. This massacre occurred while the international community closed its eyes. read more...

 

Culture

culture-1 The Association aims to keep afloat the ties between Rwandans at home and those living in the West Midlands as well as keeping the Rwandan culture alive by read more...

Support

Support-1The Association is dedicated to provide a wide variety of social support and assistance to members of the Rwandan community in West Midlands, helping every Rwandan read more...

Members Section