Events Calendar
- Events are coming soon, stay tuned!

Ku italiki ya 07 Mata 2012,Umuryango w’Abanyarwanda bo muri West Midlands Rwandan Community Association (WM RCA) ku nshuro ya 18 wifatanyije n’abandi Banyarwanda baturutse mutundi turere two muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda zituye mugihugu cy’ ubwongereza mu gikorwa cyo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi m u 1994.
Uwo muhango wabereye mu mujyi wa Coventry aho watangijwe n’urugendo rw’amahoro (Peace walk). Abari bitabiriye urwo rugendo bari bitwaje ibyapa ndetse nubundi butumwa bwamagana Jenocide yakorewe Abatutsi no gusaba ubutabera gukurikirana ababigizemo uruhare batuye mu Bwongereza ndetse n’ahandi ku Isi.
Nyuma y’urugendo hakurikiyeho amasengesho n’ubundi butumwa butandukanye bwose burebana n’uwo munsi. Mubari bitabiriye icyo gikorwa harimo High commissioner w’u Rwanda mu Bwongereza Ernest Rwamucyo, uhagarariye umujyi wa Coventry, abakuru b’amadini, abakuru b’amashyirahamwe, abarimu nabahagarariye umuryango waba Jewish mumugi wa Coventry.

On behalf of the West Midlands Rwandan Community Association (WM-RCA) the Chairman of West Midlands Rwandan Community
Association invites you in the ceremony to commemorate the victims of 1994 Tusti genocide in Rwanda.
Awaiting the pleasure of welcoming you
Appolinaire Kageruka
Chairman WM-RCA